Foot - Transfert - As Vita Club : Ibenge à Kigali pour finaliser le transfert du Rwandais d ' Ernest Sugira .
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, Florent Ibenge yatangaje ko yakwifuza kugira Sugira Ernest nk’umwe mu bakinnyi b’ikipe ye nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya CHAN atsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa, harimo igitego yatsinze Congo abereye umutoza muri ¼.
Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko ikipe ya Vita Club yifuza kugura uyu rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya AS Kigali hano mu Rwanda.
Florent Ibenge wabanje gutoza icyarimwe Vita Club n’ikipe y’igihugu ya Congo muri Kanama 2014, yatangarije Radio 10 ko yakunze uburyo Sugira Ernest akina, kuburyo yakwifuza kumugira mu ikipe ye, ariko ngo ntabwo baramusaba kuburyo bwemewe n’amategeko.
“Sugira ni umukinnyi mwiza. Ni indwanyi.Arahatana, umuntu unaniza ba myugariro bose, kandi azi izamu, atsinda ibitego.Bityo ni umukinnyi w’agatangaza. Mu byukuri nge aranshimisha cyane nabivuga aranshimisha.
Gusa ntabwo twari twashaka Sugira, ntabwo twari twamusaba kuburyo bwemewe n’amategeko.Icyo navuga ni umukinnyi nkunda cyane, iyaba yari mu ikipe yanjye nakwishima cyane.”- Florent Ibemge, umutoza wa Congo Kinshasa.
Sugira Ernest watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku ruhande rw’u Rwanda rwasezerewe na Congo Kinshasa ku bitego 2-1 muri ¼, akaba yaratsinze ibitego bitatu mu mikino yakinnye muri CHAN.
Nyuma yo kutagirirwa icyizere cyo kujya mu kibuga ku mukino ufungura CHAN, wahuje u Rwanda na Cote d’Ivoire, Sugira Ernest yabanjemo ku mukino wa Gabon atsinda ibitego byombi by’Amavubi mu gihe kandi yanakinnye umukino usoza iyo mu itsinda, ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Maroc ibitego 4-1.
Congo Kinshasa ikaba yaramaze kugera ku mukino wa nyuma wa CHAN ku nshuro ya kabiri. Ni nyuma yo gusezerera Guinea muri ½ kuri za penaliti, aho izakina na Mali yaraye itsinze Cote d’Ivoire, ku Cyumweru saa 18:30.